Monday, May 18, 2009

KUKI NSOHORA VUBA

MUNGIRE INAMA

1.Nitwa ***** mfite imyaka 36, mfite ikibazo cy'uko mpuza n'umugore wanjye igitsina nkarangiza vuba namara kurangiza we atari yarangiza akamfata kugira ngo nawe arangize kandi birumvikana kugira ngo nawe mukorere kugira ngo arangize ariko muri iyo mibonano mpuzabitsina mba ndi gukora nyuma narangije nkumva ubukirigitwa (ubushahi) ku mboro nk'umva nayivanamo, mbese nkabikora numva nkaho ari uguhatwa ntabishaka kubera ubushahi cyangwa ubukirigitwa umubiri wose. Nkaba mbandikiye mbasaba inama.Mugihe ngitegereje igisubizo cyanyu mbaye mbashimiye kandi bikaba biterwa ni Iki? umuti akaba ari uwuhe?.

2.Iyo uryamanye n'umugore wawe ugashaka guhuza nawe igitsina iteka akubwira ati ndeka (buri gihe) akumva atabishaka mbese ukabikora nkaho umuhata (force) ibyo biterwa ni iki?. Kandi wamutegura mbere y'igihe umukorakora ku mabere cyangwa ku mishino, ku gituba we akaba atabishaka byaba biterwa ni iki? Kandi wamwegera mutuje wabimubaza we akagusubiza ngo ntabwo yumva atabishaka gusa. Nkaba nabasabaga inama kuri ibyo, kandi umuti ni uwuhe? kugira ngo umugore wanjye ajye abikunda.

--
igituba.org - kuko isoni zirisha uburozi


Mwiriwe Eliab mukomere cyane nshimishijwe n'ubutwari mugize mu kubaza ibibazo byerekeranye n'igitsina nta bwoba ni byo rwose umugambi w'iyi site ni ukubiganiraho kuko ISONI ZIRISHA UBUROZI. Icya mbere ni byo abagabo benshi barangiza vuba bityo bigatuma abagore benshi basigara mu kirere nabo babishaka kandi koko ni uburenganzira bwabo kuko gushakana ari ugushimishanya. Ugomba gukora uko ushoboye kose mu mibonano ukabanza ugakora uko ushoboye hanyuma ukarangiza nyuma. Soma ibi bikurikira

NJYE NSOHORA VUBA

Impamvu

-kumva utiyizeye ko uri bukore ibikwiriye
-kuba mutabanye neza
-kuba wumva ufite ubwoba bwo kubikora cyangwa wumva ari icyaha
-kuba mutabiganiraho

NI GUTE NAKONGERA IGIHE MBERE Y'UKO NSOHORA

Ni byiza ko muganira mukamenya icyo mushaka, niba mushaka gutinda gusohora cyangwa niba mushaka gusohora vuba. Iyo mushaka gutinda kurangiza umugabo aswera atekereza ko agomba kwibuza guhita asohora. Birashoboka.
Ugomba kwitoza kubikora kuko iyo umugabo ari hafi gusohora abimenya. Wirinda gukomeza gucumita umugore iyo ubonye uri hafi yo gusohora no gukora ibindi bikorwa byatuma uhita usohora. Abagabo benshi barabizi ko hari ahantu umugabo agera akaba atagisubiye inyuma ngo areke gusohora. Iyo udashaka gusohora wirinda kugera aho hantu. Ariko ntibyoroshye. Icya ngombwa ni ugutuza kandi ukumva ufite controle yawe. Ibyiza ni ukubigerageza hashize iminsi ubonana n'umugore cyane noneho igihe ugiye kwitoza ukagenda usa n'utabishaka cyane, byagufasha. Abagore n'abakobwa benshi uburyo batangamo neza igituba butuma abagabo benshi basohora vuba. Ushobora kumva uri hafi gusohora ukamusaba ko agabanya kunyonga cyangwa ubundi buryo agufashamo kugira ngo udasohora vuba. Guhuza ibitsina ni ukuganira no gutuza, iyo ibyo bibuze habamo kujahagurika. Gusohora vuba bishobora gutuma mudashimishanya bihagije.Cyangwa bigatuma umugore asigara "mu kirere"

IMYITOZO YO KWIGA KUDASOHORA VUBA

-iga kudasohora vuba mu gihe urimo kwikinisha(uba uri wenyine nta na pression ikuriho)
-koresha agakingirizo ngo urebe ko kakugabanyiriza uburyohe ntusohore vuba
-shaka position ituma utamushyikira cyane kugira ngo utinde mu mwanya wa mbere yo gusohora
-mushake ibindi muba mukora byatuma mudasohora vuba nko kuba murekeyeho kwegeranya ibitsina ahubwo mukorakoranaho, musomana, muganira n'ibindi.

2.Umugore ntiyifuza ko duhuza igitsina. Byaba biterwa nuko urangiza ukamusiga atarangije
cyangwa se niko ateye ntakunda guhuza igitsina cyane kuko mubana hitamo kimwe muri ibyo bisubizo

No comments:

Post a Comment