Thursday, March 1, 2012

Abagore bikundira cyane umugabo uzi ubukorikori cyane kurusha uw’intyoza mu gutera akabariro.

Ingo zubakwa zikaramba kandi zikaryoha usanga akenshi ziba impamvu y’impaka zikarishye aho usanga bamwe bibaza ibanga riri mu rugo runaka rituma umugore ahora yishimira umugabo we. Urugo ntirwubakwa n’akantu kamwe kuko urugo ari itsinda ry’ibintu byinshi ariko burya ngo n’umugabo uzi ubukorikori cyane yaba yifuzwa cyane n’abagore kandi bakabimukundira.

Benshi batekerezako ubuhanga mu gutera akabariro ku mugabo buhagije kugirango urugo rube intajegagega gusa ni ukwibeshya cyane kuko ugereranije umugabo uzi ubukorikori n’uzi gutera akabariro neza usanga mu bagore 100, byibura 80 bakihitiramo uzi ubukorikori mu gihe 20 bonyine aribo bahitamo utera akabariro nk’inzobere.

Mu bushakashatsi bwakozwe na LocalTraders.com bubigaragaza ngo muri rusange abagore bifuza umubano urambye n’abagabo babo, 93% bakihitiramo umugabo uzi gukora utuntu dutandukanye.

Nk’uko ubwo bushakashatsi bwakomeje bubigaragaza ngo abagore 80% bababazwa no kuba bagira umugabo utazi kuba yakora akabati koroheje cyangwa se akantu runaka ko kubikamo utuntu akoresheje udukoresho duto duto nk’imbaho n’imisumari.

Gusa nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa 7sur7 ibivuga, ngo siko abagore bose batekereza ibintu kimwe dore ko harimo 20% rwose mutamarana kabiri niba kubyogutera akabariro utari intyoza.

Aha rero harabwirwa cyane abagabo, bakwiye kumenya ko gutera akabariro neza ari ingenzi cyane mu mirambire y’urugo ariko ko iyo utereka umugore ko hari utuntu tw’ubukorikori ushoboye, kamere ye ishobora kumutera kugusuzugura buhoro buhoronubwo yabikora mu banga.

Muri iyo nyigo niho hagaragaye cyane ko abagore baha agaciro cyane inzu irimo utuntu dutandukanye ariko bikarushaho kubaryohera iyo abona akantu runaka kakozwe n’ibiganza by’umugabo we.

No comments:

Post a Comment

linkwithin

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...