Thursday, March 1, 2012

Amabanga atatu yo kwibagize umugabo wawe ibyo kuguca inyuma!

Ikibazo cyo gucana inyuma ku bashakanye kigenda gifata indi ntera cyane cyane muri iyi si ya none. Uburyo butandukanye usanga bukoreshwa ariko ngo burya abagabo bikundira cyane amafunguro, kuryama neza, no gutera akabariro bityo umugore ushakira umuti ahandi biramugora kurinda umugabo we kumuca inyuma.

Mu gitabo cye yise”Inzira 101 zo kugumana umugabo”, Emilian Silvestri, umwanditsi w’imyaka 32, yatsindagiyeko umugore wumuhanga yirinda koherereza umugabo we ubutumwa bugufi bwo kuri telephone bugaragaza amahane cyangwa gufuha bikabije, ahubwo ko ariingenzi kumwoherereza ubutumwa butuma amutekerezaho kandi akamukumbura cyane.

Amafunguro

N’ubwo abagabo babyita kwiyubaha ntibakunde kubigaragaza burya abagabo bakunda kwirira. Aha usanga abagore b’indangare batazirikana gutegereza umugabo ngo bamusangize kandi biri mu byamwongerera app├ętit bityo yaba amaze gufungura bikaba byakongera akanyamuneza mu rugo.

Ni ingenzi cyane ko umugore amenya ko umugabo utariye neza ashobora guteza ibindi bibazo mu rugo ako kanya cyangwa nyuma yaho bikaba byanatuma ajya mu nshoreke.

Irindi banga rikaze ni ukumenya gutekera umugabo. Usanga abagore benshi bishimira kugabura iteka ibiryo byatetswe n’umukozi.

Nk’uko Emilian yakomeje abivuga muri icyo gitabo cye, ni byiza cyane kugira umunsi umenyereza umugabo ko umutekera kandi ugateka usukuye kandi wambaye utwambaro twanyura ijisho rye. Aha ndavuga utwambaro tworohereye twatuma akwifuza niyo yaba akubonye mu gikoni kuko ku ngo nyinshi uwo munsi uba umunsi udasanzwe.

Aho kuryama

Usanga abagore benshi batangara cyane bibaza icyo umugabo w’umusirimu ajya gukora mu kumba k’indaya . Biroroshye cyane rwose kwifatira umugabo kuko ibyo akenera cyane si ubwinshi bw’ibintu biri mu cyumba ahubwo we aba yishakira icyumba gisukuye kandi akabona ko byakozwe kubera we.

Gutera akabariro

Nk’uko uyu mwanditsi akomeza abivuga, gutera akabariro ntibitangirira mu buriri ahubwo bitangirira aho umwe atabona undi. Ibyo binyura cyane mu butumwa mwandikirana cyangwa se amagambo muvugana kuri telephone. Ni ingenzi kwirinda kugaragariza umugabo ko utamwizeye nubwo ari bibi kumwereka ko ntacyo akubwiye.

Isuku y’umugore umugabo ayiha agaciro cyane. Niyo waba ufite abana zirikana cyane ko umugabo atanze abana ariko burya muri kamere ye, kuba ufite abana sibyo bituma umuryohera niba udafite isuku ihagije.

Umugabo kandi burya ntakunda umugore umwereka ko adashoboye. Umugabo akunda umugore umwereka ko ajijutse ariko atiyemera kandi utannyeduka mutwo akora twose. Ibyo bimutera ishema akumva ko gutera akabariro n’umuntu nk’uwo ari ntako bisa.

Udukino duto duto ndetse wanagereranya no gushyenga cyangwa se amasiporo yo mu cyumba hamwe n’umugabo natwo dutuma umugabo akomeza kukugirira ubusambo no kukwifuza bikaba impamvu yo kwifuza kutamuva i ruhande ngo agiye mu nshoreke.

No comments:

Post a Comment

linkwithin

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...