Thursday, March 1, 2012

Amagambo 10 ugomba kwirinda igihe uganiriza umukunzi wawe

1. Wangu

Akajambo ka wangu ni akajambo kagenda gakoreshwa cyane n’abantu batandukanye cyane cyane iyo ushaka kwereka umuntu ko ari umuntu wawe ariko ntago ari akajambo keza ko kubwira umuntu ukunda inshuro nyinshi. Kumwita wangu bimwereka ko nta mwihariko umuha muri benshi cyane uba ushobora kwita wangu.

Irindi banga uba wangije ni uko umuntu wese yifuza kubahwa n’uwo akunda cyangwa se umukunda. Ubwo rero kumwita wangu bishobora kumwereka ko nta cyubahiro cyihariye umufitiye bityo niyo atabikubwira bikamubabaza.

2. Mwana

N’ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane y’ukamubwiye ni akajambo katakitwa nyandagazi ariko katubashye umuntu bihagije. N’ubwo uwo ukunda aba adakeneye ko umuha ibyubahiro birenze ni ingenzi cyane kumenya kumwubaha nubwo mwakwisanzuranaho ndetse ukanamusetsa ariko ijambo Mwana rigomba gusohoka inshuro nkeya cyane mu gihe muri kumwe.

Aha ushobora gukeka ko ntacyo byatwara urukundo rwanyu ariko cyane cyane abahungu benshi ntibihanganira umukobwa ubabwira ngo “Mwana” niyo atabikubwira burya birabababaza.

Ibyo ntibiri ku bahungu gusa kuko n’umukobwa yishimira ko umufata nk’umwana mu kumutetesha ariko ntiyakishimira ko umwita umwana mu bitekerezo kumwita mwana rero ntago byoroshe kugirango abyishimire.

3. Kurya abana

Iri ni ijambo rimwe mu magambo ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya waba uri umuhungu cyangwa se umukobwa. Hagati y’abandi bantu wisanzuyeho cyane cyane abo muhuje igitsina ushobora gukoresha irijambo nubwo atari ryiza namba gusa uzaryirinde cyane igihe cyose uri kumwe n’uwo ukunda…uguterereta cyangwa se uwo uterereta.

4. Gufata uduturu

Iri jambo rikunda gukoreshwa mu gihe hashatse kuvugwa gusubira gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kurangiza inshuro runaka, naryo ntago riryoshya urukundo hagati yawe n’uwo wihebeye cyangwa se uwo ushaka ko akwihebera.

Uti” ese bitwaye iki?” Ubundi ijambo ituru(tour) ivuka ryaryo rifitanye isano n’ibiciro by’uburaya mu Rwanda aho ugura indaya ashobora kugenda ayibaza ati” agaturu kamwe ni angahe?”

Bihita byumvikana impamvu uwo ukunda cyangwa ugutereta cyangwa uwo utereta atakishimira kubwirwa nawe iri jambo kuko bishoboka cyane ko yakumva ko umufata nk’indaya nubwo wenda atabikubwira.

5. Nta rukundo rukibaho

Iyi nteruro imaze gusohoka mu kanwa ka benshi cyane mu rubyiruko ndetse ugasanga bafite abo bakunda cyangwa se bafite abo batereta.

Mu bantu bahitamo umukunzi nta n’umwe wifuza gukundana n’umuntu utemera ko urukundo rubaho.

Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabitangariza mu ruhame cyangwa ukabibwira uwo ukunda ni ibimwereka ko nawe utamukunda kandi ko utanamukunda utabyemera.

6. Abakobwa bakunda utuntu duhenze (Materialiste)

Niba uri umuhungu irinde kuvuga ko abakobwa ari abamaterialiste uri kumwe n’uwo utereta cyangwa se umukunzi wawe.

Impamvu ugomba kwirinda kumuvugira amagambo nkayo iruhande, niba koko umukunda uba ubona ko atari materialiste ubwo rero kumubwira ko abakobwa ari abamaterialiste kandi nawe ari umukobwa ni nko kumwereka ko nawe ari materialiste.

7.Abahungu bose ni kimwe

Ibi bikunda kuvugwa cyane n’abakobwa baba baraciwe intege no gukunda umuhungu bamwizeye bagatungurwa no kuba nyuma yo kuryamana nawe uwo muhungu yahise amwanga.

Nubwo waba ukeka ko abagabo bikundira igitsina kurusha uko bakunda umukobwa baba ari inshuti , ni ingenzi kutereka umuhungu cyangwa umugabo wawe ko ari uko wumva ibintu.

Kubibwira umuhungu mubana, ni kimwe kimwereka ko imbere yawe nta gaciro gahambaye umuha kandi kugirango urukundo ruryohe aba yifuza kuba umwihariko wawe.

8. Uriya mukobwa ni indaya

Igihe uri kumwe n’uwo ukunda irinde kumwereka ko ugira ingeso yo kunegurana. Usanga abahungu benshi barishyizemo ko abakobwa bagira amagambo menshi gusa iyo wowe mukobwa uneguye undi mukobwa azi usa nk’umuha amakuru atari ingenzi kuri we abifata kenshi nk’aho uri umunyamagambo bityo ukarushaho guta agaciro imbere ye.

N’umusore unegura undi mukobwa imbere y’umukobwa akunda nawe ntibiba byiza. Nubwo atabikubwira, aba ashobora gutekereza ko nawe nimutandukana uzasigara umuseka cyangwa umunegurira abandi umwita indaya imbere y’abandi bantu cyangwa umushinja utugeso tubi.

9. Umugabo ni umwana w’undi

Kwereka umusore cyangwa umugabo wawe ko umugabo ari umwana wundi nk’uko bikundwa kuvugwa mu Rwanda ntago ari ikirungu ku rukundo. Igihe cyose uzaba wereka umugabo wawe ko utamushyira amakenga azarushaho kuguha umwanya mutoya mu mutima we

10. Nta muntu wantesha igihe mu rukundo

N’iyo waba uvuga ibyakubayeho, irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda muby’urukundo.

Usanga akenshi mwese muba mutari abana bityo muba mwemera ko bishobora gusaba ko umwe yihangana iyo wiyemerera ko utajya wihangana rero ni ikimenyetso kitaba cyiza komuntu wese uba uje agusanga.

Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri no kwigengesera birenze, gusa nawe wabona utundi tugambo wakirinda gukoresha cyane cyane imvugo nyandagazi n’utundi twose twatuma yumva ko utamwubaha uko bikwiriye.

No comments:

Post a Comment