Thursday, March 1, 2012

Bavumbuwe bari guterera akabariro mu mva

Bavumbuwe bari guterera akabariro mu mva
Aho ni mu gihugu cy’ubushinwa aho umusore n’inkumi bakundana bafotowe barimo baterera akabariro neza neza mu mva iri mu irimbi ryaho mu bushinwa nk’uko urubuga rwa chinasmack.com rubitangaza. Ubwo basaga nk’abaherekezanije babashije kwinjira ahabikwa ibisigazwa by’imibiri y’abitabye imana, barora hirya no hino babona ntanumwe ubareba niko kwitegereza isanduko bahambamo abapfu yari hafi aho muri iryo rimbi bigira inama yo kuyifashisha.

Nk’uko bigaragazwa n’amafoto yafashwe n’icyuma gifata filimi cyo muri iryo rimbi, ntibatindiganije na gatoya ahubwo barasabanye bishyira cyera doreko ntacyo bikangaga.

Nyuma yo kugaragarizanya urukundo rwinshi, umusore yiyegereje umukobwa amwinjiza mu isanduku y’abitabye imana ariho gahunda zakurikiriyeho.

Iyo nkumi n’uwo musore, bakekaga ko bari bonye kandi bumvaga nta soni bafite na gatoya kubw’uko bumvaga biherereye bihagije kuko ntibari baziko hari icyo cyuma gifata amashusho(camera de surveillance) kuko barinze bitahira batamenye ko hari icyabaye.

Nyuma yo guterera akabariro mu isanduku y’abapfuye barikubise barataha


Nk’uko benshi mu bamenye iyo nkuru bakomeje kubivuga, byagaragaye nk’uburyo bwo gutsinda ubwoba ariko bitera benshi kwibaza impamvu bahisemo irimbi. Niba ari gahunda bari bateguye cyangwa se niba ari ibyabagwiririye ntawabimenya.

Imibonano mpuzabitsina nk’iyi itunguranye ikunda kuba isoko y’ibibazo byinshi nka sida ndetse n’inda z’indaro gusa aba bo barakabije umenya ahari hari ibyo bikuragamo ntawamenya.

No comments:

Post a Comment

linkwithin

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...