Thursday, March 1, 2012

Burya abagore bikundira guhuza igitsina batiyambuye byose

Gutera akabariro ni umurimo udahambaye ariko ushobora gukiza cyangwa kwica byinshi mu mubano wa babiri bakundana cyangwa bashakanye.

Inyigo yakozwe n’urubuga rwa interineti rwa MyCelebrityFashion.co.uk yagaragaje ko abagore 48% bifuza gutera akabariro bambaye ariko bambaye utwenda tuberekana nk’abatambaye.

Babajijwe icyo babitekerezaho, abagabo bemeje ko 36%kuri bo ari ntacyo bibatwaye na busa kuba bakorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wagize utwenda asigara yambaye cyane cyane iyo ari utwenda tworoheje.

Muri iyo nyigo kandi byagaragaye ko abagore bagera kuri 67% baba bifuza gutera akabariro mu cyumba kitarimo urumuri mu gihe abagabo batarenze 37%bonyine aribo baba bifuza guterera akabariro ahatabona.

Muri ubwo bushakashatsi, umwe mu bayobozi b’urubuga rwa interineti rwa MyCelebrityFashion.co.uk yemeje ko burya abagore bikundira gutera akabariro bambaye kuko bibafasha kumva ko batambaye ubusa buri buri bityo bakigirira icyizere kurushaho imbere y’abagabo bityo imiterere y’akabariro ikarushaho kuryoha.

No comments:

Post a Comment