Thursday, March 1, 2012

Ese kurangiza k’umugore bibaho? Ni iki se? Bibaho bite?

Abantu benshi ukunze gusanga bibaza byinshi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuburyo ubumenyi kuri byo butavugwaho rumwe cyane ko abatabisobanukiwe bigaragara ko ari benshi cyane ndetse n’abubatse ingo ugasanga si bose babikora nk’ababisobanukiwe.

Nk’uko kurangiza bizwi ku bagabo burya no ku bagore biba ari uko. Aha wakwibaza uti ese umugore nawe arasohora ko umugabo iyo arangije asohora? Ese bigaragazwa n’iki?

Mu by’ukuri kurangiza k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni ukugera ku byishimo bye bya nyuma kuburyo yumva ageze koko aho ashaka. Ibi bigaragara mu mihindagurikire n’imyitwarire ye mu buriri mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ndetse no kwiyongera k’ububobere mu myanya ndangagitsina ye.

Iyo umugore atabashije kugera ku rwego rwe rwo kurangiza, ngo ashobora kumara igihe kirenga icyumweru afite umushiha ndetse bamwe banarwara umutwe cyane nk’uko tubikesha urubuga www.askmen.com. Ibi bisonura cyane ko iyo umugore ahuye n’icyo kibazo byoroshye cyane kuba yaca inyuma uwo bashakanye mu gihe atabashije gushimishwa nk’uko abyifuza.

No comments:

Post a Comment