Thursday, March 1, 2012

Guhuza Igitsina Bitandukanye n'Urukundo Nyakuri

1.Ushobora gukora imibonano mpuzabitsina n'umuntu udakunda ukikururira kugumana nawe utabiteganyaga

Umubiri w’umuntu ufite ukuntu ubyitwaramo iyo umuntu atangiye kwikanga umubano hagati ye n’undi muntu ushingiye ku mibonano mpuzabitsina, ibyo bikaba biterwa n’imisemburo ubwonko bwacu buhita buvubura; imwe muriyo akaba ari nayo ituma wikundira umuntu cyane birenze, kugeza aho wumva isi yakabaye iyawe nawe mwenyine. Icyo gihe muba mwageze ku cya kiciro cya kabiri, amour romantique.

Ibi byiciro by’urukundo, Helen Ficher niwe wagaragaje ko ari bitatu. Ngo igice cya mbere ni désir, cyangwa se kwifuza, igice cya kabiri ni urukundo ruhebuje, cyangwa se amour romantiquw, naho igice cya gagatutu ngo ni attachement, kwizirika ku wundi cyangwa se kubana nawe akaramata.

2.URUKUNDO NGO RUBA RUGOMBA GUHORA RURWANA NO KWIFUZA (DESIR)

Kubera iki? Gian arabisobanura muri aya magambo: “Ukwifuza cyangwa se désir ngo ni ikintu gikomeye gusobanukirwa. Ibi bikaba biterwa n’uko ngo naho uko kwifuza umuntu yaba abifitiye umukunzi we nyakuri, ngo nabyo ntacyo bivuze kuko nabyo byakwica ubudahemuka bw’umuntu.

Ibi bikaba biterwa n’uko umwe mu mirimo uko kwifuza gukora ari ukugenda ureba hirya no hino iruhande rw’umukunzi wawe, ko nta wundi muntu waba umurusha kuba séduisante, cyangwa se gukurura abantu. Byumvikana ko iyo ukundanye n’umuntu ukurura cyane, plus attirant(e), ngo ni ibintu bishobora kubera bibi couple yanyu. Mwebwe mwembi. »

Ibi rero ngo bivuga ko niba abantu babiri babana umubano ushingiye ku rukundo, ngo haba hari amahirwe menshi cyane y’uko urugo rwanyu ruzaramba. Kuko ngo iyo mwabanye bidashingiye ku rukundo ahubwo bishingiye ku kwifuza, le désir, ngo biba bishoboka cyane ko hazabaho kujya kureba abandi bagukurura ku ruhande !

Gusa icyaguhumuriza ni uko ngo uhereye kera urukundo rwagiye ruhinduka narwo ruganisha ku kuba rwabasha gutuma habaho ingo zishobora kubana akaramata. Naho icyo désir cyangwa se kwifuza bitumarira gusa, ngo ni ukumenya ko umuntu afite utunyangingo tuzima.

Urukundo rero, ngo nirwo mu byukuri rudufasha kwiyemeza kubana n’umuntu akaramata, ndetse rukanadufasha kuzamubera indahemuka ntitwigere tumuca inyuma na rimwe.

No comments:

Post a Comment

linkwithin

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...