Thursday, March 1, 2012

Ibimenyetso 5 byakwereka ko umusore atakigukunda.

Ibintu bitanu byakwereka ko umusore atakigukunda. Mu rukundo hibazwamo ibibazo byinshi cyane cyane iyo hagati yabakundana hatangiye kugaragaramo ibitagenda neza mu mibanire yabo kandi ubusazwe bishimanaga.ibi nibimwe mu bimenyetso abasore bagaragaza.

1.Amagambo umusore abwira inkumi

Iyo amwumvisha cyane ko ari we wenyine ashaka kubana nawe.ayo ni amwe mu magabo abakobwa abanogera kuyumva ko ntawundi bahwanye,ariko burya abazobereye mu by’urukundo ngo nta butumwa buba burimo kuko umusore ubikubwira burya aba atekereza abandi nubwo bigusigara mu bitekerezo ,ariko inshuti nyancuti by’ukuri ikubwirako ari wowe atakugereranije n’abandi

2.Umusore ukubwira ko agukunda muri gukora imibonano mpuzabitsina gusa.

Usanga kenshi umukunzi wawe atakikubwira ko agukunda ariko waba wamushimishije akaba aribwo yibuka kubikubwira kuko aho abikubwira mu gihe kibyishimo ntakindi atekereza amarangamutima ye aba yamurenze.kandi umukobwa we iyo ariwe ubanje kumusaba ko bahuza urugwiro asa naho atabyumva kuko aba atakimukunda aziko ariwe ugomba kubimubwira igihe ashakiye.

3.Nta bwuzu aba akigufitiye

Birumvikana ko hari abantu badakunda kwerekana ibibarimo,mu gihe umukunzi we agerageje kumwegera akaba yamuhunga kandi akenshi mu muco wacu tumenyereyeko ari umuhungu ushotora umukobwa icyo ni ikimenyetso kibi kirenze kumubabaza ahubwo aba yumva umuciye amazi mu mvugo y’ubu bikanagaragazako aba atagishaka kuba mu rukundo nawe

4 .Umusore ugusezeranya ibintu ntibigerweho.

Gusezerana ikintu biroroshye buri wese ashobora kubikora ntuzatangazwe n’umuhungu ukubwirako azaguha imodoka.azakujyana gutembera n’indege. Burya itegeko rya mbere mu rukundo ni ibikorwa biruta amagambo.gusezerana icyo adashobora kugeraho ntakabuza haba hari impamvu .

5.Umusore uvuga “ejo” kandi ejo ntihagera.

umusore ujya kukwanga ibintu byose ahora abi gusezeranya ngo mu nzagihe,imishinga yanyu yose igahora ejo akagira impamvu zaburi gahunda mwapanze bikarangira ntacyo mugezeho .nubwo aba atakigukunda ashaka ko wahorana isura ye nziza.

No comments:

Post a Comment

linkwithin

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...