Thursday, March 1, 2012

Ibimenyetso birindwi byerekana ko uri murukundo n’umuhungu cyangwa umukobwa

Hari abantu benshi bahora bibaza uburyo umuntu yamenya ko ari murukundo n’undi mugenzi we yaba umukobwa cyangwa se umuhungu.Dore bimwe mubimenyetso byabikwereka:

1.WIBAGIWE IBIHE BYAHISE

Mu rukundo habaho kumenyana,igihe cyo gukundana.Gutandukana nabyo ntibibura hagati y’abakundanye.Gutandukana n’uwo mwakundanaga biragora kubyakira.Ikizakubwira ko ubu wagarutse mu rukundo,uwo mwahoranye waramwibagiwe.Muri make ibihe bibi wagize mu rukundo rwawe ntukibiha umwanya muri wowe ahubwo usigaye ufite undi ubona akurutira byose.Kuva mwahura ubuzima bwawe bwabaye bushya.

2.AGUHORA MU BITEKEREZO

Buri gihe mu ibitekerezo byawe hahoramo ishusho ye.Wumva iteka wamuhamagara.Iyo umwibutse inseko ziba zose niyo ntawe mwaba muganira.Uhora wibaza niba agutekerezaho nk’uko ubigira.Niba mbere yo kuryama ariwe ubanza gutekereza ,mbere y’uko usinzira wanakanguka akaba ariwe uza mu bitekerezo mbere nta kabuza uramukunda.

3.UMWITAHO

Buri gihe uba wumva wamufasha mu kibazo cyose yahura nacyo.Uhora ushaka kumenya uko yaramutse,yiriwe mbese byose bimwerekeyeho.Iyo agize nk’ikibazo cy’uburwayi nawe uba wumva indwara ikuriho,uhangayitse cyane.Buri gihe uhora wumva waharanira icyamushimisha/icyamunyura.Kuri wowe uba wumva yahorana umunezero.

4.NTIWITA KU BANDI BAHUNGU/BAKOBWA

Niba muri iki gihe ubona abandi bakobwa/bahungu ntacyo bakubwiye cyane ,ukaba ubona Yohani/Mariya ariwe ubaruta bose nta kindi kimenyetso uramukunda.

5.WUMVA ITEKA MWAHORANA

Iyo muganira uba wumva utamuva iruhande.Ikiganiro mugirana kigenda kigutwara nubwo mwaba muganira ku bintu bisanzwe.Ntumenya igihe amasaha yagendeye.Iyo mufashe igihe mugatembera uba wumva ntakiruta ibyo.

6.NTIWITA KU BIBI BYE

Umuhanzi uherutse kutuvamo Jean Christophe Matata niwe wagize ati :"Amaso akunda …ntabona neza".Yari yabyitegereje.Iyo wakunze umuntu ntuba wumva hari ikosa agira.Umuvuze nabi murabipfa.

7.UTANGIRA GUSHUSHANYA EJO HAZAZA HANYU

Nibwo mukimenyana ariko wahise wibona mwabanye.mwibarutse abana n’indi mishinga miremire.Iki nacyo nikimenyetso cyakwereka ko ukunda umuhungu/umukobwa.

No comments:

Post a Comment