Thursday, March 1, 2012

Ibintu 5 bituma abashakanye bataryoherwa n’imibonano mpuzabitsina



Mu bituma abashakanye badahuza urugwiro mu gihe cyo gutera akabariro harimo ibi bikurikira:



1.Imyumvire

Ni kenshi usanga umwe mu bashakanye afata umwanzuro wo guca inyuma mugenzi we kuko atamushimisha uko abyifuza. Ibi rero cyane ku bagore ngo bigaterwa n’uko akenshi ngo baba bumva ko aramutse asabye umugabo we kugira ibyo amukorera bimushimisha, ngo umugabo ashobora kubifata nabi; ngo akamufata nk’inshinzi cyangwa akamubaza aho yabikuye amushinza kumuca inyuma.

Hari n’abagore bumva ko ngo umugabo yabifata nko kumusuzugura. Ibi rero ntibikwiye kuko abashakanye baberaho gufashanya muri byose cyane cyane ibibareba, cyane ko umwe aba agomba gushima undi aho atishyikira.

2. Gutwarwa n’ibintu(akazi)

Ibi bikunze kugaragara cyane ku bagabo bamwe na bamwe bita ku kazi cyane, ugasanga abyuka mu ruturuturu ajya mu kazi akarangiza mu gicuku nabwo afite umunaniro maze umugore yamwegera akamwiyama.

Birumvikana ko umugore adashobora kubyishimira ari nabyo bishobora kuba intandaro yo kumuca inyuma. Aha umugabo aba agomba kwibuka ko niba yaritaga ku mugore we mbere batarabana, kubana atari byo bikwiye kubikuraho ahubwo nicyo gihe cyo kumuha umwanya uhagije, ugakora ariko ukibuka ko n’uwo mwashakanye agukeneye.

Gusa aha ntitwavuga ku bagabo gusa kuko n’abagore bamwe na bamwe bajya baterera agati mu ryinyo bakita ku kazi no ku bana ntibibuke guha umwanya uwo bashakanye kandi ari ngombwa cyane.

3. Ingeso z’ubushurashuzi.

Bijya bibaho ko hagati y’abashakanye haba harimo ufite ingeso y’ubushurashuzi bityo nk’uko byumvikana ntahe agaciro uwo bashakanye.

Mu gihe umwe afite inshoreke zimukemurira ikibazo, nta mwanya ndetse nta n’agaciro azaha uwo bashakanye bityo no gutera akabariro bibe nko kwikiza. Iyi ngeso kandi bigaragara ko urugo yagezemo rudashobora kumara kabiri.

4.Ubumenyi bucye

Gutera akabariro bisaba ubumenyi busa n’aho bwihariye kuko hari ubwo usanga umwe mu bashakanye avuga ko atarashimishwa bikwiye na mugenzi we nyamara wenda baranabyaranye.

5.Kubikora mu kavuyo

Gutera akabariro ni igikorwa gikwiye guhabwa umwanya uhagije ndetse kikabanza kumvikanwaho n’impande zombi kugirango buri umwe abikore abishaka kandi abyishimiye.

Icyo nise akavuyo aha nashatse kuvuga ibintu byinshi bitandukanye. Muri ibyo harimo uburyo bwo gutera akabariro(positions), aho bisaba guhora habaho udushya bityo na buri umwe akajya ahora yumva asa n’ukumbuye mugenzi we kandi amubona nk’umuntu mushya mu gihe cyo guhuza urugwiro.

Ikindi gikwiye kwitabwaho ni igihe cyo kubikora. Ni ngombwa ko bikorwa mu bwisanzure nta kuvuga ngo tugire vuba njye gukora ibindi ari nabyo bituma hatabaho gutegurana kuri buri ruhande.

No comments:

Post a Comment