Thursday, March 1, 2012

Igitsina cyo mu Kanwa gshobobora kongera ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa cyangwa mu mihogo

Mu gutera akabariro usanga buri umwe ashaka uburyo bwarushaho kuryoshya iyo miterere y’akabariro aribwo usanga n’umunwa wifashishwa muri icyo gikorwa. Ubushakashatsi bwakozwe na Dogiteri Maura Gillison, umwarimu mu shami ry’ubuganga rya Université de l’Ohio bwerekanyeko gutamira igitsina cy’uwo murimo musabana bishobora kukongera amahirwe yo kurwara kanseri yo mu kanwa cyangwa mu mihogo.

Rimwe mu banga riryoshya imibonano mpuzabitsina, harimo kwifashisha umunwa, aho umugore cyangwa umugabo aba ashobora guhuza umunwa we n’igitsina cy’uwo barimo basabana cyane cyane mu rwego rwo kumwongerera ishyaka ryo gutera akabariro anezerewe.

Ku bw’amahirwe makeya y’abakunda kwifashisha umunwa mu miterere y’akabariro ngo byaragaragaraye ko biyingayinga ubunywi bw’itabi mu gutera indwara ya kanseri yo mu kanwa ndetse no mu mihogo.

Dr Maura Gillison nk’uko yakomeje abyemeza, mu bushakashatsi yakoze imyaka cumi n’itanu, bwagaragaje ko indwara ya kanseri yo mu kanwa no mu mihogo yiyongereyeho inshuro zigera kuri 225% mu gihe kiri hagati ya 1974 na 2007.

Uko kwiyongera kwa kanseri yo muri ubwo bwoko, byagizwemo uruhare cyane n’ababashije gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu bagera kuri 6 kandi bakunda kwifashisha ubwo buryo bwo gutamira igitsina cy’uwo murimo musabana.

Nkuko inyandiko dukesha urubuga rwa interinet rwa gentside.com ikomeza ibivuga, itabi ririracyari ku isonga mu gutera iyo kanseri n’ubwo kuri benshi bamenye ibyayo nanubu bakibaza niba bakwiye guhurwa burundu ubwo buryo buryohera benshi mu gutera akabariro cyangwa niba ingaruka zabwo zidateye impungenge ku buryo bwakomeza gukoreshwa.

No comments:

Post a Comment