Thursday, March 1, 2012

Iminota 32 irahagije kugirango umugore abe amennye ibanga

Mu nyigo yakozwe ku bagore n’abakobwa 3000, byagaragaye neza I minota mirongo itatu n’ibiri ari ikigero gihagije cy’igihe abagore benshi baba batangiye kumena amabanga babikijwe.

Muri iyo nyigo byagaragaye ko 85% y’abagore batabasha kubika ibanga kandi bigenda bibananira kubika ibanga cyane cyane kubera i koranabuhanga rifasha buri umwe kuba yagira icyo avuga ku buryo bworoshye.

Mu babajijwe, nk’uko tubikesha urubuga rwa 7sur7, 13% babivuga batabyitayeho mu gihe 40% barimena bazi ko bari kubibwira undi muntu ariko ari umuntu wabo wa hafi.

Mu bamena amabanga bose, abagera kuri kimwe cya kane bababazwa no kuba bamennye ibanga.

Ni byiza cyane burya kwishira mu mwanya w’uwakubikije ibanga dore ko ari ingenzi cyane mu buzima bw’abakundana. Zirikana kubika ibanga kuko burya rishobora gutuma uwarikubikije akomeza kugukunda kurushaho.

No comments:

Post a Comment

linkwithin

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...