Thursday, March 1, 2012

Impamvu abagore benshi babeshya ko barangije mu gihe cyo gutera akabariro

Gutera akabariro usanga ari igikorwa gihabwa agaciro no kurangiza. N’ubwo kurangiza biryohera nyiri kurangiza, abahanga benshi bemeza ko n’uteye uwo akunda kurangiza bimushimisha.

Ku mugore we biroroshye kwishimira ko umugabo yarangije kuko abibona muri rusange abagabo barangiza vuba. Mu rwego rwo gushimisha abo bihebeye.

Nk’uko inkuru dukesha 7sur7 ibivuga, inyigo yashyizwe ahagaragara muri “The Archives of Sexual Behavior” igendeye kubyagaragaye ku bagore 453 bakoreweho ubushakashatsi yagaragaje ko abagore bihimbira kuba barangije kugirango banezeze abakunzi babo kandi babereke ko ari abagabo bahamye.

Mu bihugu byinshi byo muri Afurika harimo n’u Rwanda, usanga kurangiza ku mugore gufite agaciro ku buryo umugore utereka umugabo we ko yarangije usanga bimutera ipfunwe kandi aba asa nk’unnyega umugabo we.

Nk’uko iyi nyigo yize ku bagore muri rusange yabigaragaje, abagore benshi baba bakeka ko abagabo babo bashobora kubaca inyuma kubera gutunga umugore utajya urangiza mbese akonje muri we, bituma abagore batari bacyeya bigaragaza nk’abaryohewe cyane ndetse bakaba banagaragaraza ko barangije kandi batarangije.

Imyitwarire nk’iyo nubwo ku ruhande rumwe imunga ukuri hagati y’abashakanye, abagore bayigira kugirango babashe guca abagabo babo kuba bajya ahandi cyangwa se babaca inyuma dore ko hari n’abashobora kunywa imiti mu ibanga kugirango bakunde banyure abagabo babo.

Igice kinini cy’abagore babajijwe bagera ku kigero cy’abagore 54%, cyemeyeko kibeshyera kurangiza ku nyungu z’ingo zabo kuko abagabo batari bacyeya binubira abagore batajya barangiza.

Ni ingenzi kongeraho ko kutarangiza k’umugore akenshi biba bitewe nuko imibonano mpuzabitsina yakozwe nabi. Iyi ni ingingo yingenzi isabwa ko tuzayigarukaho ku buryo burambuye mu nyandiko zacu zo mu minsi itaha.

No comments:

Post a Comment