Thursday, March 1, 2012

Impamvu ituma abakobwa bo mu Rwanda bakunda gushaka abagabo babaruta cyane

Nk’uko bimenyerewe hano mu Rwanda usanga abakobwa benshi bakunda kwishakanira n’abagabo bakuru ndetse rimwe na rimwe banabaruta bikabije.

Abantu batandukanye benshi bemeza ko impamvu nyamukuru ari uko ngo abagabo bakuze baba barayagwije mu gihe ngo kubona ubushobozi bwo kubaka urugo ku basore bato bigorana.

Hari kandi n’abahamya ko ngo umusore ukuze ariwe uba wigwijeho ibitekerezo bizima bishobora kubaka urugo rugakomera ari nayo mpamvu bamwe biyemeza gushakana n’abagabo bapfakaye cyangwa se batandukanye n’abagore ba mbere ngo kuko bene abo baba bafite ubunararibonye mu kubaka no kuyobora urugo!

Gusa hari n’abandi bahamya ko ibi bigira ingaruka nyinshi harimo no kuba ngo umugabo ukuze agera igihe ibyo kwita ku mugore no ku rugo mu rusange ntabihe umwanya mu gihe wa mugore we aribwo ageze mu gihe cya nyacyo cyo kubikenera.

Aha ariko abagabo nabo batangaza ko gushaka umugore witeguye kumwereka urukundo gusa nta kamaro kuko ngo ku bagore umugabo ni uwagwije mu mifuka.

Ibyo kandi bitandukanye no mu bihugu byinshi aho usanga hari n’aho umugore ashobora kuba ariwe uruta umugabo ndetse n’abagore b’abapfakazi bakaba bashobora gushakana n’abasore bakiri bato.

No comments:

Post a Comment