Thursday, March 1, 2012

Menya igihe gikwiriye cyo kugezaho umugabo wawe akakuri ku mutima

Abagore benshi bajya bakenera kugeza ku bagabo babo ibibazo n’ibyifuzo bafite ariko na none burya si ahantu hose n’igihe cyose uba ukwiye kumutura ibibazo kuko bishobora kuba intandaro yo kukwinuba cyangwa se ntanakumve!

Dore ibihe bikwiye byo kumutura byose:

1.Mu gihe mugiye gutera akabariro

Mu gihe umugabo n’umugore bari kumwe bitegura gutera akabariro burya umugabo aba yishimye kandi afite ubuntu nka bumwe bavuga ko butiza urugi. Nta kintu na kimwe umugore yasaba umugabo muri icyo gihe ngo akimwime dore ko ari nacyo gihe bamwe mu bagore batari beza bategaho abagabo ngo babinjizemo umugambi mubisha.

2.Nyuma yo gutera akabariro

Iki nacyo ni igice cyiza umugore ashobora kubwira umugabo we akamuri ku mutima dore ko umugabo aba yumva aruhutse kandi yishimye ku buryo ntacyo yakwima uwamushimishije. Ibi rero biba akarusho nyine iyo umugore yitanze agakora uko ashoboye ngo ashimishe umugabo we ku bijyanye no gutera akabariro.

3.Mu gihe cyo gufungura

Mu gihe cyo gufungura nabwo urugwiro ruba ari rwose kuburyo umugabo aba afite akanyamuneza ameze neza mu mutwe yishimiye kumva ikifuzo cy’umugore we!

4.Mu gihe cyo gusohoka no gutembera

Mu gihe nk’umuryango mwapanze gusohoka cyangwa gutemberana, burya umugabo aba yishimiye umugore kandi yumva yiteguye ku muba hafi uko ashoboye. Ni byiza rero ko abwirwa n’uwo yishakiye ibitagenda kugirango babikemure bihorere mu munezero.

5.Mu gihe cy’iminsi mikuru

Mu gihe cy’iminsi mikuru ishimisha mwembi mu muryango, ni igihe cyiza cyo kuganira n’uwo mwashakanye kuri byinshi bitagenda bityo mukishima munabishakira umuti. By’umwihariko rero ku bagabo ngo ni igihe baba bafite akanyamuneza kandi birinda icyarogoya ibyishimo byabo bityo bagaharanira gukemurira hamwe ibitagendaga.

No comments:

Post a Comment