Thursday, March 1, 2012

Mu nshuti zawe 200 ku imbuga mpuzabantu nka facebook, haba harimo inshuti nyazo zitarenze 2

Uko umuntu agenda akoresha imbuga mpuzabantu niko agenda arushaho kwigwizaho ubwinshi bwazo ari nako yishimira kuzigira ari nyinshi. Ibyo ariko abatari bacyeya ntibazi neza uburyo bigenda bigabanya uburyohe ubucuti bwashoboraga kugira gahoro gahoro.

Ubucuti bw’abahujwe na interineti usanga akenshi ari ubucuti butari impamo(amitie virtuel). Muri 200 bose b’inshuti kuri interineti urugero nko kuri facebook, ngo birashoboka cyane rwose kutagiramo inshuti nyanshuti zirenze ebyiri.

Umuhanga mu by’Imibanire y’abantu(sociologue) witwa Matthew Brasears yabashije gukora ubushakashatsi mu bantu bakuru 2000 ababaza ku byerekeranye n’inshuti bafite bahujwe na interineti n’uburyo babashije kuziganira nazo koko bakumva ko bari kuganiriza inshuti bakunda kandi biyumvamo.

Nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa interinet rwa 7sur7 ikomeza ibivuga, 48% mu babajijwe babashije kugaragaza ko bagize ubucuti bw’ukuri n’umuntu umwe gusa, 18% bo bavuga ko babashije kugira ubucuti nyabwo n’abantu babiri, mu gihe 29% bo bavuze ko bafite inshuti 2 z’ukuri naho 5% bo bati “ Muri bose nta nshuti n’imwe dufite y’ukuri twaboneye kuri interineti.

Burya uko ugenda urushaho kugira inshuti nyinshi ni nako ugenda uzimenya gakeya kuko abahanga bemezako ubwonko bw’umuntu bubasha kwita ku mibano(relations) ijana na mirongo itanu gusa.

Mu nshamake ni uko niba ushaka kuvugisha abantu ijana icya rimwe buri umwe uzamuvugisha gacyeya mu mwaka aribyo bizamunga ubucuti bwanyu.

Kubera ubwo byinshi bw’ubucuti akenshi buba budakomeye, usanga byangiza imikundire y’abatari bacyeya aho usanga umukobwa cyangwa se umuhungu akeka ko byoroshye guhinduranya inshuti uko ashatse kandi ko isaha n’isaha yabona umukunzi umurutira abandi bose bidatinze.

Ubu bucuti dukesha interineti hari byinshi byiza bwungura nko kumenyana n’abantu ariko ni ingenzi cyane kwirinda ko bwasimbura ubucuti bw’imbitse umuntu yagirana n’undi babasha kubonana.

No comments:

Post a Comment

linkwithin

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...