Thursday, March 1, 2012

Ubushakashatsi-Uko Abagore Bakira niko Bifuza Kwambara Imyenda Migufi!

Abanyarwanda baravuze ngo akuzuye umutima gasesekara ku munywa. Burya ngo si ngombwa ko umuntu akubwira byose cyangwa burya kenshi ibyo umuntu agaragarije ninabyo biba biri ku mutima we.

Impuguke mu by’ubukungu y’umunyamerika Georges Taylor mu mwaka wa 1926 niwe ku nshuro ya mbere watangaje ko umugore cyangwa umukobwa yambara kenshi imyenda miremire mu gihe aba ari mu gihe cye cy’ubukene (ari muri crise) naho yaba ari mu gihe cye cyo kuba afite amafaranga kwambara imyambaro migufi bikamuzamo.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa 7sur7, ubu bushakashatsi bwongeye kwemezwa mu minsi ishize ubwo igitangazamakuru cyo mu Busuwisi cyabashije nacyo kwemeza ibyubwo bushakashatsi.

Nta kwirirwa ahitamo cyangwa abyishyiramo, umukobwa mu gihe afite agafaranga kamere ye umuhatira kwambara utwenda tugufi mu gihe ubukene bumugendereye kamereye ikamubwiriza guhitamo imyenda miremire mu myambaro ye.

Nubwo ibi byagaragaye nk’ukuri, si ihame rivuga ko uko umukobwa yambaye imyambaro migufi cyane cyane igaragaza mu ntege aba ari mu bihe bye byo kugira amafaranga. Hari n’ababiterwa n’uburyo bakunda imyambaro runaka cyangwa se iriya.

Nk’uko ubwo bushakashatsi bwakomeje bubitsindagira abagabo nabo ntibahejwe mu gukorwaho n’iyo myambaro dore ko nabo ngo mu gihe badafite ku mafaranga ngo usanga mu gihe bahisemo kwambara cravate bambara izibyibushye mu gihe bafite ku mafaranga bahitamo cyane kwiyambarira cravat zidafite umubyimba.

No comments:

Post a Comment