Thursday, March 1, 2012

Ubushakashatsi:abagore bikundira cyane abagabo b’abarakare!

Mu mico y’abantu ukunda gusanga akenshi batekereza ko umugabo uhora wisekera yaba akundwa n’abagore ariko burya siko bimeze abagore bakururwa cyane n’umugabo utuje bihagije nubwo badakunda umunyamwaga.

Ibyo tubisanga mu myanzuro y’inyigo yakozwe na Kaminuza yitwa University of British Colombia nk’uko byashizwe ahagaragara na site ya sciencedaily. Ngo abagore baba bakururwa cyane n’imvugo zidakoresha amagambo nko kwigaragaza wishimye, wihagazeho cyangwa se ufite isoni.

Byaragaraye cyane ko hari ihuriro rihambaye hagati y’amarangamutima no gukurura umuntu(attirance) ariko burya ngo ibitwenge by’umugabo ntibimugaragaza nk’umugabo waryohera umugore.

Abagabo bisetsasetsa n’abagore bishyira hejuru ngo ntibaryohera abashobora kubakunda(Moins attirants)

Nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa gentside.com ibivuga, mu bantu 1000 bitabiriye ubwo bushakashatsi ngo bwakozwe ari ukwitegereza amafoto y’uwo mudahuje igitsina. Ayo mafoto yagaragaragaho uwo mudahuje igitsina afite ibyishimo, aho yagaragaraga nk’uwihagazeho ndetse n’aho yabaga agaragara nk’ufite isoni.

Icyagaragye ni uko abagore banezezwaga cyane n’umugabo wihagazeho ariko ugasanga useka unanagaragaza ibyishimo atabanyura bihagije, ahubwo ni igitangaza kuko benshi bishimiye abagabo bagaragaza udusonisoni.



Mu rukundo abagore baba bishakira umugabo ugaragara nk’uzabasha kubarengera no kubabera ingabo y’umutamenwa.

Nk’uko Alec Beall ndetse na Tracy bagize uruhare rugaragara muri ubu bushakashatsi babivuze, ngo abagabo bihagazeho kandi bagaragara nk’abafite ingufu nibo abagore bihitiramo muri bose kuko berekana ubushobozi bwo kuba abarinzi beza.

Ikindi cyatangaje abakoze ubwo bushakashatsi ni uburyo byagaragaye ko ari abagabo ndetse n’abagore bose bakunda umuntu ugaragaza isoni cyane. Ibi ngo ni uko umuntu ufite isoni aba yerekana akamuri ku mutima bityo bikaba byakoroha kumugirira icyizere.

No comments:

Post a Comment