Thursday, March 1, 2012

Umugore akomeza kuba mwiza Na nyuma yo kubyara

Nyuma yo kubyara, byibura abagore batatu muri bane bemeza ko inshuro bakora imibonano mpuzabitsina zigabanuka mu gihe umwe muri batatu we yishinja kuba atakiri mwiza nka mbere.

Nubwo bitandukanye n’ukuri rwose, inyigo yakozwe na Netmums, ku bagore 3000, yagaragaje ko abagore nyuma yo kubyara kenshi aho kwiyumva nk’abakunzi b’abagabo babo biyumva nk’ababyeyi bagomba kurera abana gusa.

Iyi myumvire ntago yagakwiye guhabwa agaciro mu mitwe y’abagore dore ko hari byinshi yangiza cyan cyane mu kuryoshya ubuzima bwa bombi nk’uko biba bikenewe na buri wese.

Iyo nyigo yagaragaje ko mu bagore bakoreweho ubushakashatsi, 12%bonyine aribo bemera ko abagabo babo bakibabonamo ubwiza mu gihe 69% bemeje ko abagabo baba babonamo nk’abantu bananiwe.

Gutekereza gutyo usanga abagore babiterwa no kubona hari ibihindutse ku mibiri yabo nyuma yo kubyara, ariko kwiyitaho no kugaragaza isuku iyo bije biherekeje urukundo rutagira uburyarya, birahagije ngo byongerere umugore kwigirira icyizere cy’uko akunzwe n’umugabo we.

Mu nyandiko dukesha urubuga rwa 7sur7, dusangako ababyeyi 41% badakunda umubiri wabo nyuma yo kubyara naho 42% bo bakaba batana burundu no kwiyitaho bihagije bikenewe kuri buri mukobwa.

Umugore uri hagati y’imyaka 20 na 29 aba yiyumva ko ari mwiza cyane ariko biratangaje kuba umugore umaze kugira mu myaka 32 we aba yumva ari bibi cyane ugereranije n’umaze kugira imyaka 50.

Nyuma yo kubyara, umugore ntakwiriye kumva ko yitangiye umwana kugirango ibye bihagararire aho, kuko kuba umubyeyi ntibikuraho kuba umugore wifujwe n’umugabo we kuva akiri mutoya kugeza amwegukanyeho nk’umuraza.

No comments:

Post a Comment