Thursday, March 1, 2012

US-Umupasitoro yahaye abakirisitu be irushanwa ryo gusomana

Ubundi bisanzwe bizwi ko gusomana byimbitse bidashyigikirwa n’abigisha ijambo ry’Imana b’abakirisitu mu gihe ari kubantu batari bashakana. Kuri icyi cyumweru, tariki ya 20/11/2011, mu gihugu cya Amerika umupasitoro witwa Maurice Johnson we yahaye irushanwa ryo gusomana abafitanye ubucuti(couple) ariko batari babana.

Nk’uko ikinyamakuru New York post cyabitangaje, ngo ubwo ikibwirizwa cyari kigeze kure, Pasitoro Maurice Johnson, yasabye abakundana umunani ubwo ni couple enye, kwegera imbere bakamara iminota itanu basomana abambere mu kurusha abandi kwerekana ko bakundanye cyane bagahembwa.

Iryo rushanwa uko yari yariteguye, aba mbere begukanye amadorali 50 azabafasha gusohokana bakishimana nk’abakundana.

Kuri uyu mupasitoro, ngo yabikoze kugirango ashishikarize abakirisitu be gukundana no kuba bakemera gukora ubukwe bagasezerana kuko ngo Adamu na Eva bari bambaye ubusa igihe kirekire kandi ngo ntawagize isoni z’undi.

Nubwo mu bihugu byacu bya afurika usanga hari n’abapasitoro bakibona gukundana ko ari ingeso mbi kabone nubwo mwaba mudasambana, uyu we yatangaje benshi nubwo guhishahisha urukundo usanga bitagikunzwe na benshi, ariko mu bihugu bimwe cyane cyane bitewe n’umuco hari ababona ko kwihishahisha bisa cyane no kwiyubaha.

No comments:

Post a Comment