Thursday, March 1, 2012

Zimbabwe:Yagiye kuryamana n’indaya ayikubise amaso asanga ni umukobwa yibyariye

Mu gihugu cya Zimbabwe umugabo witwa Titus Ncube wari ufite ibibazo bikomeye mu muryango cyane cyane iby’ubwumvikane bucyeya n’umugore ndetse n’abana be, yagiye muri hoteli ubwo yifuzaga kurarana n’indaya byibura akishima igihe gito.

M gusaba serivise itanga indaya uyu mugabo yatangajwe nuko yohererejwe indaya agasanga ari umukobwa we w’imyaka 20.

Nk’uko ikinyamakuru kitwa Zimbabwe news cyabitangaje, uyu Titus Ncube, ngo yabashije kujya muri hoteli imwe muri Zimbabwe aho abasha kugura indaya ariko atayireba ubwo mu kumwoherereza indaya nk’uko yabisabye abona hiyiziye umukobwa we yibyariye.

Umukobwa nawe yakubiswe n’inkuba asohoka arira cyane muri yo hoteli naho uwo mugabo we yatangaje ko yababajwe cyane n’ibyo yakoze gusa avuga ko hari icyo biri bumarire umuryango we n’abana be kuko mu rugo buri wese agiye kureka ingeso mbi maze bakongera bagasubira kuba umuryango ukomeye.

Mu gihe umugore we Rosary yabyumvaga icyo yabashije gutangaza ko yifuje gutandukana n’umufasha we umaze kumunaniza bikomeye ariko ntabikore kubera kudashaka kubabaza abana, gusa nk’uko inkuru dukesha gentside.com ibivuga, ngo bemera ko hari ikihe guhinduka ubuzima bwabo bukaba bwakongera kuba bwiza kuko bafite n’impuguke mu by’imibanire zirimo zibibafashamo.

Uyu mukobwa ngo yahise yemerera ababyeyi be ko agiye gusubira mu ishuri uburaya akabureka burundu.

No comments:

Post a Comment